BBC Imvo n’ Imvano: Umuhanzi David Ndikumana bita Diyen yanditse ibintu bitanga ishusho ryerekana ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda

Erega Diane Rwigara yarabivuze kandi yabisobanuye neza cyane. U Rwanda ni nka wa mukobwa mubi cyane witotobeka y’amafu n’amavuta bisiga akabengerana akarenzaho uburashi bwinshi agahumura neza cyane ariko ibi byose yabibura ukumirwa! None uyu muhanzi David Ndikumana Diyen yabivuze neza mu nyandiko ye no mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza Imvo n’Imvano.

Gusa ibyo uyu musore w’umuhanzi Diyen avuga birongera kwerekana ko mu minsi iri mbere Kagame na FPR Inkotanyi bizabagora kubeshya no gutekinika urubyiruko. Ruswa y’igitsina n’ikimenyane mu Rwanda bimaze kuba karande kandi abana benshi FPR yibwirako yongeje ubwonko muri za ngando barabibona kandi niba wibwira ko mbeshya iyumvire iki kiganiro: