ACL-Austin-City-Limits

Uko biba byifashe kubajya muri fesitivali y’umuziki ya ACL Austin City Limits ibera muri Texas – 10/2019

ACL mu magambo arambuye “Austin City Limits” ni fesitivali y’umuziki iba buri mwaka ikabera mu mugi witwa Austin muri leta ya Texas. Ibera muri pariki yitwa Zilker Park.

Iyi Fesitivali itangira yabaga muri wikendi imwe ariko babonye ko ikunzwe bashyizeho indi wikendi kuburyo iba muri wikendi 2 zikurikiranye. Itegurwa na kompanyi yo muri Austin yitwa C3 Presents ikaba arinayo itegura indi fesitivali izwi cyane muri Amerika yita Lollapalooza.

Fesitivali ya ACL iyo yabaye iba ifite podiyumu 8 abariribyi batandukanye baririmba indirimbo zitandukanye bakoresha harimo ikoreshwa n’abaririmba rock, ubwoko bwa indie, abaririmba country music, abaririmba fold, abaririmba electronic n’abaririmba hip hip. Iyi fesitivali ya ACL itangira ku wa gatanu guhera sa yine za mugitondo bagafunga sa yine za ni joro ikaba ku wa gatanu, kuwa gatandatu no kucyumweru abaririmbyi baririmbira kuri za podiyumu zitandukanye.

Iyi fesitivali yitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 450 (450,000) buri mwaka. Itangira mu 2002, yatangiye iba muri wikendi imwe nkuko twabivuze ariko taliki ya 16 zukwa munani 2012, abayobozi b’umugi wa Austin hafi ya bose batoye kandi bemeza ko iyi fesitivali yajya iba muri wikendi 2 guhera mu mwaka wa 2013. Iyi fesitivali ubundi iba mu kwa cumi buri mwaka