Dukurikije amakuru twizeye duhabwa aturuka mu Burundi na Tanzania, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ushyigikiwe n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, arapanga kohereza abasirikare be gutera ibyo bihugu byombi, u Burundi na Tanzaniya.
Ayo makuru atugeraho duhabwa n’abantu twizeye, avuga ko ari umupango wizwe neza nk’uwo mu mwaka w’2015 aho agatsiko k’abantu bigaragambije bakarwana na polisi i Burundi mu gihe k’ibyumweru bitatu. Iyo gmyigaragambyo yari ishyigikiwe na bimwe mu binyamakuru by’’i Burayi no muri Amerika ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano muri ONU. Mwibuke neza ko byateguwe ku buryo nyuma y’izo mvururu byavuzwe ko abayobozi b’u Burundi barimo bakorera Jenoside abatutsi. Bakavuga ko hari agatsiko kashatse guhirika ubutegetsi ariko umugambi ntiwacamo aribwo hakurikiyeho amatora y’umukuru w’igihugu yatsinzwe na President Pierre Nkurunziza.
Ibi byose birasa n’ibyabaye mu gihugu cya Code d’Ivoire aho umukandida Laurent Gbagbo wari watsindiye amatora y’umukuru w’igihugu kubera yari ashyigikiwe na rubanda nyamwishi bavuze ko yatsinzwe na Alassane Wattara warushyigikiwe n’u Bufaransa n’Amerika.
Mu Burundi iyi gahunda iri mu byiciro bibiri nk’uko amakuru atugeraho abivuga:
- Iya mbere Agathon Rwasa, umukuru w’Inama y’igihugu y’ubwisanzure (CNL), azasakuza ngo bamwibye amajwi, ibarura rizaha CNDD-FDD amajwi 75% hanyuma ihe CNL amajwi ari munsi ya 20%. Ayo magambo azaba yatangajwe n’ibinyamakuru by’i Burayi, azayavuga nyuma y’amatora, icyo gihe Agathon Rwasa azayavugira muri Ambassade ya kimwe muri ibyo bihugu by’iburayi i Bujumbura akaba ariho azahunga aturutse.
- Iya kabiri, Agathon Rwasa azatera u Burundi yifashishije inyeshyamba za CNL, iza Red Tabara, iza MSD ya Alexis Sinduhije hamwe n’abandi basirikare bahunze igihugu cy’u Burundi. Aha niho abasirikare b’u Rwanda bazinjirira. Muri make bazaba ari abasirikare b’u Rwanda bihinduye inyeshyamba.
Mu byukuri nk’uko ayo makuru twizeye atugeraho, ntabwo igisirikare cy’u Rwanda gishaka gukorera ku mugaragaro igihe cyose Kagame n’ibyo bihugu by’i Burayi batarabona ko koko Bujumbura bayifashe biyita ko bagiye guhagarika Jenoside mu Burundi. nk’uko bashakaga kubikora mu mwaka w’2015 ariko umugambi ukaburiramo.
Kuba Tanzaniya yiftanije n’u Burundi ntabwo bishmisha u Rwanda. Ni muri uru rwego bazayitera kugira ngo bayirangaze ntizabashe gufasha u Burundi kuko izaba ihugiye mu kurwanya abayiteye. Hejuru y’ibyo byose Kagame ntabwo yashimishijwe n’uburyo M23 yatsinzwe mu mwaka w’2010 muri Congo n’ingabo za Tanzaniya zariyo mu rwego mpuzamahanga mu kubahiriza umutekano. Icyo gihe bafashijwe n’u Burundi bwatije Tanzaniya ikibuga k’indege kugirango indege z’intambara zihahagurukire ndetse n’abasirikare babo bakaba baranyuze iy’ubutaka i Burundi. Ibi bikaba ari bimwe mu mpamvu igihugu cya Tanzaniya n’u Burundi byanze gufata icyemezo cya guma mu rugo ku baturage babyo muri ibi bihe byo kurwanya Covid-19 kuko bari bamaze kumenya ko u Rwanda ruzaca icyuho ibi bihe bya guma mu rugo maze rugateza imidugararo muri ibi bihugu byombi. Bivuga ngo ikemezo cya guma mu rugo cyari guheza mu rugo imbaraga z’abaturage kandi ari zo za mbere mu kurinda igihugu umwanzi aho yaturuka hose.
Guhera mu mwaka w’2014 kugera muri uyu mwaka w’2020, u Rwanda rwakomeje gushotora u Burundi. Ubushotoranyi buheruka bwabaye mu kwezi kwa gatanu ku taliki ya 8 muri uyu mwaka aho ubwato bwa gisirikare bw’u Rwanda bwarashe k’ubwato bwa gisirikare bw’u Burundi. Icyo gihe hapfuye umusirikare umwe w’igihugu cy’u burundi n’aho ku ruhande rw’u Rawnda hapfuye 3. Ibyo byabereye mu kiyaga cya Rweru mu majyaruguru y’u Burundi.
Ku makuru atugeraho twizeye ava mu iperereza ry’u Burundi, igihugu cy’u Burundi kiteguye kuva kera kurwanya uwagitera wese. Hari umugambi uteguye neza wo guhita bahashya umwanzi ndetse bagahita bajya gufata Kigali bakoresheje inyeshyamba zahunze ubutegetsi buriho mu Rwanda hakaba hari n’ingabo z’u Rwanda zizahita zibafasha. Ibi bikazagerwaho kubera bazabifashwamo n’abaturage benshi batishimiye ubutegetsi bwa kagame bari mu gihugu.
Hari umugani w’abaganda uvuga ngo: “Inkubisi y’amabyi irayitarukiriza”
Ange Muhoza