Uyu mugabo winararibonye w’umuherwe wakoreshaga umutungo we mu bikorwa binyuranye bigirira akamaro ubuzima bw’abantu witwa Paul Allen yitabye imana afite imyaka 65 ahitanywe n’indwara ya cancer muri leta zunze ubumwe z’Amerika akaba arumwe mubashinze Microsoft afatanije na Bill Gates.
Paul Allen ntabwo azwi cyane ugereranije n’uburyo Bill Gates azwi ariko niwe wagize uruhare rwo kumvisha Bill Gates kureka kwiga mw’ishuri rizwi cyane rya Harvard muri 1975 ngo bajye gushinga Microsoft. Ku mafoto yo muri 1980, agaragara afite ubwanwa bwinshi yambaye ikoti n’amadarubindi manini. Iruhande rwe Bill Gates agaragara nk’umuntu woroheje ukiri muto cyane.
Muri uwo mwaka wa 1975 aba bagabo bombi nibwo bari bamaze gutsindira contract yabagize abakire, aho bari bashinzwe sisitemi IBM yagombaga gukoresha muri za mudasobwa zayo izwi kwizina ryamamaye yitwa MS DOS. Paul Allen yaje kwegura nyuma y’imyaka 3 ariko yakomeje kuba umunyamigabane muri Microsoft.
Amaze kuba umukire yaje gushinga indi sosiyeti ishora imari mu mujyi wa Seatle, agura ikipi ikina footbal y’abanyamerika, ashora amafaranga menshi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye cyane cyane m’ubuzima. Guhera mu kwa cumi, Paul Allen ubwe akoresheje urukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko indwara ya cancer yari yamufashe muri 2009 yagarukanye ubukana akaba ariyo ndwara yamwambuye ubuzima afite imyaka 65. Imana imwakire mubayo.