Ntabwo Tanzaniya yarebera gusa ngo Kagame akomeze ayigire uburimiro!!!!

Inteko ishinga amatageko ya Tanzaniya yahagurutse iravuga. Reka ntabwo bakwemera ko kariya kadomo k’igihugu ngo ni Rwanda gakomeze kabagireho uburimiro. 

Abagize inteko ishinga amategeko bati:“u Rwanda rwafunze imipaka yarwo, u Rwanda nta mubano mwiza ufitanye n’igihugu cya Uganda n’u Burundi! Ubwo se u Rwanda n’igihugu kiza cy’umuturanyi? Murabizi neza imipaka yacu irafunguye”. Uwari we wese ugira inama Kagame kubyerekeranye n’ububanyi n’amahanga, ashobora kuba afite ibibazo bya guma mu rugo bikomeye none ibintu byabayobeye”. 

Kagame akeka ko abantu nta bwenge bagira cyangwa ko nta maso bafite! Iyo abona yarafungiranye abanyarwanda muri ruriya Rwanda rutangana n’urushyi rw’ukuboko akabona barinumiye yumva ko ibyo yakorera abaturanyi n’abo bakwinumira? Oya ntabwo ariko bimeze. Iyo bimaze kubarenga nabo bavuga uko babitekereza. N’iyo mpamvu Tanzaniya yatoboye ikavuga. Nk’uko bavuze ngo ugira inama Kagame mu by’ububanyi n’amahanga afite ibibazo bya guma mu rugo bikomeye. Undi n’inde se ugira inama Kagame? Kagame ntagirwa inama, Kagame ntawe umuvuguruza, Kagame ni umunyagitugu wo mu rwego rwo hejuru. Ariko ibyo ntazabizane ku bihugu by’abaturanyi.

Ntubone ngo ibyo bihugu biracecetse n’uko bizi ububanyi n’amahanga, n’uko bizi kubana n’amahanga. Kandi rero Kagame nashake agenze make kuko ibyo bihugu bifite icyo bicecekanye.