None se murumva Meddy na Bruce Melodie bari kujya i Burundi Kagame yarabise abanzi bikagenda gute?

Bruce Melodie yahishuye iterabwoba yashyizweho kugeza asubitse ibitaramo by’i Burundi. Bruce Melodie amaze iminsi yitsa imitima yibaza niba azajya i Burundi mu bitaramo yari ahafite bikamuyobera nyuma y’ubutumwa bumutera ubwoba yohererejwe n’abantu batandukanye.

Uyu muhanzi yagombaga kujya mu Burundi gutaramira abakunzi be b’abashingantahe mu bitaramo bibiri. Hari icyagombaga kuba kuri noheli kikabera mu Gitega n’ikindi cyari kubera i Bujumbura ku wa 28 Ukuboza 2018.

Bruce Melodie wari umaze iminsi atarafata umwanzuro wo kuba azajya i Burundi cyangwa se akabireka yamaze gushimangira ko yahisemo kurengera amagara agasubika urugendo rwe.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko yakiriye ubutumwa, akangishwa kugirirwa nabi bigatuma ahitamo kureka kujya muri iki gihugu.

Ati “Ntabwo kujyayo byashobotse. Ni impamvu z’umutekano wanjye bitewe n’ubutumwa nagiye nakira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri rusange abantu bambwira ko bazangirira nabi.”

Nando Bernard ureberera inyungu z’uyu muhanzi yari aherutse kubwira IGIHE ko abateguye ibi bitaramo hari ibyo batubahirije.

Ati “Hari ibyo twababwiye bagomba kuzuza, nibaramuka batabikoze ntabwo tuzajyayo. Ni ikibazo cy’umutekano, twari twaratse abapolisi barabitwemerera ariko ikibazo ni uko nta mpapuro zibigaragaza, kuko hari ubwo umuntu akubwira ngo ndabyemeye ariko ntabikore.”

Bruce Melodie ari mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe, afite ibihangano bikunzwe birimo indirimbo yise Blocka, Ikinya, Nta Kibazo yahuriyemo na Urban Boyz, Riderman; Ikinyarwanda yafatanyije na Riderman n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi anafite igihembo kiruta ibindi mu Rwanda, yahawe muri uyu mwaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

 

Bruce Melodie yahishuye ko yakiriye ubutumwa bumutera ubwoba bituma asubika ibitaramo yari afite i Burundi

 

Bruce Melodie yasimbujwe Kidum mu bitaramo yagombaga gukorera i Burundi