Amateka: Nkuko byanditswe na Ruzibiza Abdul, Kagame yagize uruhare ku giti cye mu kurasa abahutu muri Byumba

Abatunze cyangwa abashobora kubona igitabo cya Lieutenant Abdul Joshua Ruzibiza yanditse ku mabi ya Kagame na FPR yise “RWANDA L’HISTOIRE SECRETE” mbasabye kujya ku rupapuro (Page) rwa 294 namwe mwisomere ibyo Ruzibiza yiyandikiye ku mabi y’ INTORE IZIRUSHA INTAMBWE Paul Kagame.

Abagishidikanya ko Paul Kagame ari nka ya ntare yiyambika uruhu rw’intama nabasaba kumva ibyo Ruzibiza yanditse ahamya uburyo Paul Kagame ubwe yazamutse kuri Jeep yarimo machine gun maze akarasa abahutu b’abaturage.