Menya Ibigo by’amashuri yisumbuye bitanu mu Rwanda byari bikomeye mbere y’1994

1- Groupe Scolaire Officiel de Butare

Groupe Scolaire Officiel de Butare izwi nk’ishuri “Indatwa n’inkesha kera yitwaga Groupe Scolaire d’Astrida. Ni ishuri ry’isumbuye riherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo ahahoze hitwa Butare.

Iri shuri ryashinzwe mu mwaka w’1929 n’abafurere b’urukundo (Frere de la charite or Brothers of Charity kubumva ururimi rw’icyongereza) akaba ariho izina Shariti ryavuye. Ni rimwe mu mashuri y’isumbuye yari ay’abahungu amaze igihe ashinzwe.

Mu mwaka wa 2004 iri shuri ryizihije isabukuru y’imyaka 75 ryongera kwizihiza isabukuru y’imyaka 83 rimaze rishinzwe muw’ 2012.
Iri shuri ryizemo abantu bakomeye harimo: King Kigeli V Ndahindurwa umwe mu bami b’u Rwanda, Louis Rwagasore, Igikomangoma cy’u Burundi na Melchior Ndadaye wabaye Perezida w’u Burundi

G.S.Indatwa yari iya Ruanda-Urundi ku gihe cya gikoloni.

2- Ecole des Sciences Byimana

Iri shuri riherereye mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo, muri segiteri Byimana. Ryubatswe ku musozi witwa Bukomero hamwe n’ikigo cy’abafurere Mariste mu Rwanda. Iri shuri riri kuri metero nkeya uvuye ku muhanda wa Muhanga-Butare.

Amavu n’amavuko ya Ecole des Sciences Byimana

Ecole des Sciences Byimana yashinzwe mu 1952 n’abafurere b’abamariste. Ryatangiye ari ishuri ribanza ryitwaga Bukomero Primary School ryigwagamo abana b’abahungu gusa, ryaje guhindura izina ryitwa Ecole des Moniteurs.

Kuva rimaze gushingwa, Furere Alvarus, Leon Jozef Backx yabaye umukuru wiryo shuri hafi imyaka 50. Mu 1978, Stanislas Ngombwa, wamusimbuye icyo gihe yari mu mwaka wa gatandatu wa science.

Mu 1987, Ishuri ryatangiye kwakira abana b’abakobwa. Mu 1994 iryo shuri ryabuze bamwe mubari abakozi baryo benshi hamwe n’abari abanyeshuri. Mu 2002 nibwo Ecole des Sciences Byimana yijihije isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe, ikaba ifite ubu abanyeshuri bagera kuri 800 bavanze abahungu n’abakobwa.

Abayoboye Ecole des Sciences Byimana:

  1. Frère Rugereka ‘irihimbano) niwe wabanjirije Kigori
  2. Brother Alvarus (1952–1995)
  3. Brother Ngombwa Stanislas(1996–2002)
  4. Brother Malisaba Straton (2002–2009)[2]
  5. Brother Ngombwa Stanislas (2009–2013)
  6. Brother Alphonse Gahima (2013–2015)
  7. Brother Malisaba Straton (2015-2017)
  8. Brother crescent Karerangabo(2018-present)

Intego y’ishuri

Marcellin Champagnat, washinze umuryango w’abafurere Mariste yaravuze ati “Kugira ngo turere abana tugomba kubakunda kandi tukabakunda kimwe”. Iryo shuri ritanga ubumenyi n’uburere bwiza mu rukundo no mu kwita ku banyeshuri, ibi bikerekana ko bageze ikirenge mu cya Champagnat. Ubumenyi butangwa muri Ecole des Sciences ni: Imibare, Ibinyabuzima. Ubugenge n’Ubutabire.

3- College Saint Andre

Ikigo cya Arkidiyosezi ya Kigali cy’amashuri yisumbuye cyitiriwe Mutagatifu Andreya (Collège Saint André) giherereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali cyabaye ubukombe mu burezi bufite ireme mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1957.

College St Andre College, ishuri ry’abakatolika ryashinzwe muri Arikidiosezi ya Kigali rikaba mu minsi ishize ryarizihije isabukuru y’imyaka 50. Iri shuri riherereye mu ntara y’umujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge ryashinzwe n’abamisiyoneri b’abakatolika mu mwaka w’1957 i Rwamagana babifashijwemo na Musenyeri Andre Perraudin.

Mu batangije iryo shuri harimo Musenyeri A. Charrue na Musenyeri Chanoine Jacques na abapadiri b’abamisiyoneri Cuvelier, Reginald Griend na Jacque Noel b’i Namur muri Belgique. Ishuri ryabanje kwigisha ubuvanganzo harimo ururimi rw’ikigereki n’ikilatini. Nyuma baje kongeramo izindi nyisgisho harimo ibinyabuzima n’ubutabire,

Imibare n’ubugenge na siyansi sosiyali. Ubu bumenyi ikigo gianga n’ibwo bwatumye cyamamara. College Saint Andre n’iryo shuri ryatangije siyansi mu Rwanda n’ubwo ryatangiye ryigisha ubuvanganzo.

N’ubwo iri shuri ryizihije imyaka 50 rimaze rishinzwe ntabwo aho ryashingiwe ariho rikiri. Baryimuriye kuri Saint Famille mu mwaka w’1958, ryongera kwimurirwa i Nyamirambo guhera mu mwaka w’1962, ibikorwa byo kuryimura byarangiye mu mwaka w’1964. Ubu rikaba rikiri I Nyamirambo. Igitekerezo cyo kwimura iryo shuri cyatanzwe na Musenyeri Peraudin kugirango ababyeyi bifuza ko abana babo biga mu mujyi babohereze kuri icyo kigo. Ibi byatumye icyo kigo cyamamara kandi gikomeza kwakira abanyeshuri bafite amanota meza.

Mu mwaka w’1979 leta yatangiye kohereza abana kuri icyo kigo ititaye ku manota bafite maze kiza gutakaza isura yacyo. Cyongeye kugarura iyo sura mu mwaka w’1994 aho bongeye kwakira abana bakoze neza mu mashuri abanza.

Abana biga muri College St André bahakura uburere, ubumenyi n’ubuhanga bituma bagira itandukaniro. Padiri Faustin avuga ko bazakomeza gusigasira ibyagezweho muri iki kigo mu myaka 61 kimaze, ndetse bagakomeza gukorana n’ababyeyi mu guharanira uburere bushyitse bw’abanyeshuri.

College Saint Andre yatangiye yakira abahungu gusa ariko ubu n’ikigo kigwamo n’abakbwa n’abahungu kikaba gifite abanyeshuri 830 harimo abakobwa bagera kuri 33%.
Muri iyo myaka 50 ishize harangije abanyeshuri benshi. Bamwe mu bayobozi bize muri icyo kigo harimo Ombudsman Tito Rutaremara na Major General Rwarakabije n’abandi.

4- College du Christ Roi

“Nimube intungane nk’uko so wo mu ijuru ari intungane’ (Matayo 5, 48) (Soyez donc parfaits, comme votre Père céleste est parfait), iyi ni impamba itwawe n’ibihumbi by’abanyeshuri bize muri College du Christ Roi”

College du Christ Roi yatangijwe ku bushake bw’umwami Rudahigwa na Musenyeri Bigirumwami Aloys muri 1956. Yatangiriye i Gatagara, ikomereza ESN, aho iri ubu harangije kubakwa muri 1965. Abanyarwandakazi benshi babashije kumenya Ikilatini bacyize muri College du Christ Roi. Iri shuri ni umwihariko wa musenyeri (college episcopale). Abize muri College du Christ Roi bagereranywa n’abaseminari.

Abanyarwanda benshi bazi amateka y’uburyo umwami Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu Umwami bahita banatekereza guha kuryitirira Kristu umwami. Iri shuri Riherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, rituranye n’andi mashuri menshi nka Ecole Secondaire du Saint Esprit, Ecole des Sciences Louis de Montfort (ESN), Ecole Technique St Peter Igihozo naho Groupe Scolaire Mter Dei rikaba hirya ho gato.

College du Christ Roi ni igitekerezo bwite cy’umwami Mutara wa 3 Rudahigwa na Musenyeri Bigirumwami Aloys
Nk’uko twabibwiwe na Padiri Hakizimana Charles, ishuri ryitiriwe Kristu Umwami ryabaye rimwe mu mashuri yashinzwe mbere mu Rwanda, ryatangiye mu mwaka wa 1956 ku bushake bwa Rudahigwa na Musenyeri Bigirumwami wayoboraga Vikariyati ya Nyundo muri icyo gihe. Rudahigwa uzwi nk’umwami w’amajyambere yisunze Bigirumwami ari we wavuganye na diyosezi ya Liege mu Bubiligi kuri iki gitekerezo, nuko iboherereza Chanoine Eugene Ernaute n’ikipe y’abandi bamufashije gutangira College du Christ Roi.

Iri shuri ntiryatangiriye i Busasamana mu mujyi wa Nyanza aho riri ubu ahubwo ngo ryatangiriye i Gatagara, ryimukira ahazwi nka ESN hanyuma haza kuboneka ikibanza cyubatswemo inyubako iri shuri riherereyemo ubu, ryarangije kubakwa neza muri 1965. Ni ishuri ryaranzwe no kurera abanyabwenge

Nkuko Padiri Charles abivuga, iri shuri ryareze abanyabwenge, kugeza ubu muri promotions 54 rimaze gusohora abanyeshuri 2846. Ikindi iri shuri rifite nk’umwihariko, ni uko abanyarwandakazi bazi ikilatini 99% bakimenyeye muri College du Christ Roi, ni mu gihe uru rurimi rwari ruzwi mu maseminari gusa. Ryaranzwe no kuba ishuri ry’ubumenyi n’indimi (sciences et langues) kuko ryatangiye ryigisha ikigereki n’ikilatini n’iby’ubumenyi (sciences).

Dore abayobozi bayoboye iri shuri kuva ritangiye kugeza ubu:

  1. Chanoine Eugene Ernaute (1956-1979)
  2. Marcel Villers (1979-1982)
  3. Padiri Habimana Ladislas (1982-1989)
  4. Padiri Hormisdas Nsengimana (1989-1994)
  5. Padiri Kayumba Emmanuel (1995, yahayoboye amezi macye ahita yoherezwa kuyobora G. S Oficielle de Butare)
  6. Padiri Hermenegilde Twagirumukiza (1996-2001)
  7. Padiri Celestin Rwirangira (2001-2009, uyu nawe yahavuye ajya gusimbura Kayumba Emmanuel muri GSOB wari umaze kwitaba Imana)
  8. Padiri Kalinijabo Lambert (2009-2013)
  9. Padiri Deogratias Rurindamanywa (2013-2015)
  10. Padiri Hakizimana Charles (2015- Kugeza ubu)

5- COLLEGE INYEMERAMIHIGO

Intego yahawe Collège INYEMERAMIHIGO mu ishingwa ryayo yagiraga iti “Ad Majorem Dei Gloria, mu rurimi rw’Igifaransa: à la plus grande Gloire de Dieu”. Bivuga guhesha Imana ikuzo . Iri shuri ryakagombye guhesha Imana ikuzo,

College Inyemeramihigo yashinzwe ahagana mu mwaka w’1960 nyuma y’imyaka 20 ni ukuvuga mu mwaka w’1980 yimukiye aho iri ubungubu. Yayobowe na Kiliziya Gatolika mu gihe cy’imyaka 30.

College Inyemeramihigo yashinzwe na Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI ikaba imaze imyaka isaga 56 ishinzwe. Padiri Benoît KARANGO niwe wahaye iyo college izina “Inyemeramihigo”.

Bamwe mu bayiyoboye harimo Musenyeri, Alexis HABIYAMBERE, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yayoboye iryo shuri imyaka isaga cumi n’umwe, Padiri Benoît KARANGO, Padiri Denys MUTABAZI, Musenyeri Médard KAYITAKIBGA, Padiri BUSENGE Jean, Gaspard MUDASHIMWA n’abandi banyuranye bagiye basimburana.

Hari benshi barerewe muri irir shuri bamwe bari mu Rwanda, abandi bari hanze hakaba n’abandi bitabye Imana. Abarerewe muri iri shuri bakoze icyo bise ihuriro “college family” bagenda bagira icyo barigenera kandi bamwe muri bo harimo abayobozi n’abandi bakora imirimo itandukanye.

Iyo usesenguye usanga ibigo byari bikomeye mu Rwanda byari ibigo by’abihaye Imana cyangwa ibigo byayoborwaga n’abihaye Imana. Mu ntego yabo harimo urukundo nkuko Padiri Nshubijeho Faustin, umuyobozi w’Ishuri St André avuga ati: “Ibanga ryo kurera nta rindi, ritari ugukunda abana turera tukabakundisha n’Imana.

Iyo umwana akunzwe akunda n’ibyo umukunze amukundisha… Mu bijyanye no kwiga burya abana bagomba kugira uwo bareberaho; twebwe iyo tugiye mu burezi turahaba tukabana na bo, tugasangira amasaha 24/24, umunsi ku wundi. Abana bigaga kuri ibyo bigo bahakuaraga uburere n’ubumenyi by’intangarugero.