Chogoria The Great Rift Valley Viewpoint

Chogoria muri Kenya aho ikibaya cya Rift Valley kerekana ko Africa ishobora kuzacikamo ibice bibiri

Kenya n’igihugu gifite uburanga bwinshi harimo za pariki zirimo ibisimba byinshi bisurwa n’abamukerarugendo benshi baturutse mu bihugu byinshi iyo muri Amerika n’iburayi. Muri ubwo buranga harimo ahantu hitwa Chogoria “Chogoria The Great Rift Valley Viewpoint” k’umuhanda ujya Nakuru uvuye Nairobi cyangwa uva za Nakuru werekeza Nairobi.

Aha hantu hazwi kw’izina rya Rift Valley akaba ari kimwe mu bibaya binini kikaba cyariswe iri zina n’umwe munzobere mu kuvumbura ibidukikije yo mu Bwongereza witwa John Walter Gregory, iki kibaya cya Rift Valley kikaba gifite uburebure hafi kilometoro ibihumbi 6 aho gikora ku bihugu byinshi kuva muri Yorudaniya kugeza muri Mozambique.

Aha Chogoria The Great Rift Valley ViewPoint iyo uva Nairobi uhageraho ubanje kuzamuka ahantu harerare kuburyo iyo uhageze ubona icyo kibaya aho ureba ntuheze ariko ahanini wibonera uko ubutaka busa nkubwaciwemo kabiri aha akaba ariho ubonera bimwe bakunze kuvuga ko amaherezo Kenya izacikamo ibice 2. Icyi kibaya gifite ibiyaga n’imisozi myiza muri Africa ndetse no kw’isi hose.