Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple rwamuritse iPhone eshatu nshya ndetse n’isaha ifite ubushobozi bwo kugenzura uko umutima utera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeri muri Steve Jobs Theater i Cupertino muri leta ya California, niho habereye iki gikorwa cyo kumurika ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga bya Apple.
Nk’uko byari byitezwe, hashyizwe hanze Apple Watch Series 4, yaje ifite umwihariko wo kuba ikoranye ikoranabuhanga rigenzura uko umutima utera.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Apple, Jeff Williams yavuze ko babonye uburenganzira bw’ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, FDA, bubemerera kuba iyi saha yakoreshwa mu buvuzi.
Izajya ifasha uyambaye kuba yapima uko umutima we utera no kubona ibimenyetso by’ibibazo birimo kuba wahagarara cyangwa umwuka utageramo uko bikwiye (stroke), ku buryo wakwihutira kujya kwa muganga.
ABC News ivuga ko iyi saha ibasha kumenya niba umuntu anyereye cyangwa aguye hasi, igahamagara nimero z’abakora ubutabazi bwihuse igihe amaze umunota umwe atanyeganyega.
Apple Watch Serie 4 ifite umubyimba muto n’ikirahure kinini ugereranyije n’izayibanjirije, ikoresha akuma karanga ahantu (GPS) izajya igurishwa ku madolari 399, mu gihe ishobora gukoreshwa nka telefoni ari 499$.
Apple kandi yanashyize hanze telefoni nshya eshatu zirimo iPhone XS, iPhone XS Max na iPhone XR zose zifite ikirahure kinini kandi kigera ku mpande.
Icyo zitandukaniyeho na iPhone X yasohotse umwaka ushize ni amafoto meza, amajwi asohoka neza kandi akagera kure ndetse n’ikoranabuhanga rikorana n’isura ariko ryihuta cyane (Face ID).
Izi telefoni zizagera ku isoko tariki ya 21 Nzeri. iPhone XS Max izaba igura amadolari 1099, iPhone XS igure amadolari 999, ni mu gihe iPhone XR izatangira gucuruzwa ku wa 19 Ukwakira yo izajya igurishwa amadolari 749.