Angel Merkel, Minisitiri w'Intebe w'u Budage, umugore ukomeye kurusha abandi ku isi

Angel Merkel, umugore ukomeye kurusha abandi ku isi

Madamu Merkel ku itariki nk’iyi mu 2005 nibwo yagiye ku butegetsi mu Budage nk’umugore wa mbere mu mateka y’iki gihugu ubaye Chancelière, ubu yitwa ko ari we mugore ukomeye cyane kurusha abandi ku isi.

Amazina ye yahawe n’ababyeyi ni Angela Dorothea Kasner, inshuti ze zo mu buto zimwita Kasi kubera izina rye Kasner. Izina Merkel arivana ku mugabo we wa mbere Ulrich Merkel bashakanye mu 1977 bagatandukana mu 1982.

Kuva mu 1998 yashakanye na Joachim Sauer umunyabutabire kimwe na Merkel nawe wize ibijyanye na physical chemistry.

Madamu Merkel w’imyaka 65 mu 1989 yavuye mu bushakashatsi muri siyansi yinjira muri politiki kubera inkubiri y’impinduramatwara zari mu burayi.

Yagiye atorerwa imirimo inyuranye, yinjira mu nteko ishinga amategeko mu 1990 Ubudage bumaze kongera kwiyunga, nyuma aza kuba minisitiri w’abagore n’urubyiruko mu 1991, minisitiri w’ibidukikije n’ibya nukeleyeri aza no gutorerwa kuyobora ishyaka Christian Democratic Union (CDU).

Yigaragaje cyane nk’umuntu uzanye politiki nshya mu Budage maze tariki 22/11/2005 inteko y’Ubudage imutorera kuba Chancelière ku bwiganze bw’amajwi.

Imbere mu gihugu, Madamu Merkel yateje imbere ibikorwa bitanga imirimo kuri benshi agabanya cyane ubushomeri, avanaho itegeko ritegeka urubyiruko gukora igisirikare, anemera ko igihugu cye cyakira impunzi zirenga miliyoni 1,1 zavaga ahanini muri Syria, umwanzuro wababaje bamwe.

Mu Burayi, mu 2007 yatorewe kuyobora Ubumwe bw’Uburayi agira uruhare rukomeye mu gihangana n’ihungabana ry’ubukungu aho yari yarahimbwe akazina ka “the decider” ku myanzuro yagombaga gufatwa yose muri iki kibazo.

Mu 2017 ishyaka rye CDU ryongeye gutorwa abona manda ya kane nk’umutegetsi w’Ubudage.

Uyu mugore ukomeye kurusha abandi ku isi nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Forbes, atinya cyane imbwa kuko zigeze kumuruma mu 1995.

Mu 2007 ubwo yari agiye mu kiganiro n’abanyamakuru na Perezida Vladmir Putin, uyu wari uzi igitera ubwoba uyu mugore yazanye imbwa ye muri iyi nama, kuri ibi Madamu Merkel yagize ati: “Nzi impamvu yabikoze – yerekanaga ko ari umugabo-…Ariko afite ubwoba bw’intege nke ze”.

Muri uyu mwaka hari amakuru avugwa ko Merkel ashobora gusimburwa ku buyobozi bw’ishyaka CDU na Madamu Annegret Kramp-Karrenbauer ushobora no kumusimbura ku butegetsi mbere y’igihe giteganyijwe, iri shyaka ntiriremeza ibi cyangwa ngo ribihakane.