Ku itariki nk’iyi mu kwezi kwa 11/2008, Madamu Rose Kabuye wari umuyobozi ushinzwe ‘protocol’ mu biro bya Perezida w’u Rwanda yatawe muri yombi i Frankfurt mu Budage ari mu ruzinduko rwe bwite. Madamu Kabuye icyo gihe yafashwe hagendewe ku nyandiko z’umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière zo guta muri yombi abasirikare bakuru icyenda (9) bahoze mu nyeshyamba za APR.
Umucamanza Bruguière ashinja aba uruhare mu kurasa indege yari itwaye Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi. Ifatwa rya Madamu Kabuye ryateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’Ubudage, ubuhagarariye mu Rwanda yarirukanwe, uhagarariye u Rwanda mu Budage na we arahamagazwa.
Mu mujyi wa Kigali habaye imyigaragambyo yo kwamagana Ubudage n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.
Madamu Rose Kabuye yabaye umusirikare kugeza ku ipeti rya Lieutenant Colonel – nta wundi mugore mu Rwanda urarenga iri peti. Yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’inzibacyuho, yabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali mbere yo kuba ushinzwe ‘protocol’ mu biro bya Perezida Paul Kagame.
Madamu Kabuye yarekuwe by’agateganyo ajya mu Bufaransa kwitaba ubutabera ariko atemerewe kugira ahandi ajya ngo adahunga ubutabera.
Nyuma abacamanza mu Bufaransa bemeje ko irekurwa rye ry’agateganyo rimwemereye no gusubira mu gihugu cye aho yageze tariki 25/12/2008 ariko akomeza kwitaba ubutabera mu Bufaransa ari naho gusa yari yemerewe kujya.
Mu kwezi kwa gatatu 2009, ubutabera mu Bufaransa bwatangaje ko gukurikirana Rose Kabuye bihagaritswe ashobora kwidegembya no kujya aho ashaka hose mu mahanga.
Hari bamwe mu banditsi bavuga ko kujya mu Budage kwe mu ruzinduko bwite azi ko ashakishwa, ari umugambi wari wateguwe nkana n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo bamenye neza ibikubiye muri dosiye imurega we n’abandi basirikare bakuru umunani.
Kuva mu 2010 Madamu Kabuye yasimbuwe ku mwanya yari ariho mu biro by’umukuru w’igihugu, ubu yikorera ku giti cye.