Abahinzi n’aborozi bati ibi turarabirambiwe – umusaruro ntuhagije, n’iyo ubonetse amasoko arabura!!!

Umusaruro ntuhagije, waboneka ukabura isoko…Ngo birarambiranye

Ibirayi, amata, ingano, ibigori, imyumbati n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi hari ubwo bibura ndetse bikanatumizwa hanze, hakaba ubwo byera bikaba byinshi ababihinze bakabura isoko…Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi,Ubworozi n’Ibidukikije iki kibazo cyabahagurukije kuko ngo basanga kirambiranye.

Bamwe mu badepite bagize komisiyo y'ubuhinzi ,ubworozi n'ibidukikije

Bamwe mu badepite bagize komisiyo y’ubuhinzi ,ubworozi n’ibidukikije

Kuri uyu wa mbere bagiranye ibiganiro n’abayobozi muri MINAGRI mbere yo kumanuka gusura abahinzi, inganda, isoko n’ahakorerwa ubushakashatsi ku mbuto.

Jean Claude Musabyimana Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yababwiye ko nk’iyo umusaruro wabonetse ari mwinshi hari ikibazo cy’inganda zidahagije zibasha kuwutunganya. Avuga ko ari ikibazo cy’isoko rito.

Ihindagurika ry’ikirere naryo ngo mu buhinzi n’ubworozi niho ha mbere bumva ingaruka zaryo.

Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi naryo ngo riracyari hasi kongeraho ubumenyi bucye bw’abahinzi n’aborozi nabyo bikagira ingaruka ku musaruro.

Kuri iki kibazo ngo MINAGRI irakomeza gukora n’abikorera ngo umusaruro ubashe gutunganywa ubike igihe kirekire.

Ku kubura k’umusaruro byo uyu muyobozi yabwiye Abadepite ko ubu hari gahunda nyinshi zirimo guha imbuto n’ifumbire abahinzi, gutera imiti amatungo, gukingira, kongerera ubumenyi aborozi n’ibindi biri gutuma umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugenda wiyongera.

Hon Ignacienne Nyirarukundo uyoboye iyi Komisiyo y’Abadepite avuga ko bagiye kureba ahakorerwa ubushakashatsi ku mbuto, bakareba ubuziranenge bwazo n’uko umusaruro ugezwa ku isoko kuko ngo usanga bamwe bavuga ngo umusaruro ntuhagije abandi bavuga ko bawuburiye isoko.

Ati “numva hari ibintu bisa n’ibirambiranye bikwiye gufata umurongo, umusaruro ukiyongera ariko nanone ukagera ku baguzi.”

Abagize iyi Komisiyo ngo bazanasura inganda zakira umusaruro barebe ubushobozi bwazo bagereranyije n’ibyo babwiwe muri MINAGRI.

Hon Nyirarukundo asanga hakwiye kongerwa imbaraga mu bushakashatsi ku mbuto no kumenya abantu bakora ubuhinzi bw’umwuga bagafashwa kongera umusaruro.

Abadepite mu biganiro na MINAGRI ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworoziAbadepite mu biganiro na MINAGRI ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi

Abadepite mu biganiro na MINAGRI ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Ibirayi hari ubwo bibura bikanatumizwa hanze, hakaba n'ubwo umusaruro wabyo ngo ubura isoko

Ibirayi hari ubwo bibura bikanatumizwa hanze, hakaba n’ubwo umusaruro wabyo ngo ubura isoko

Josiane UWANYIRIGIRA 
UMUSEKE.RW