Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana Odda Paccy, kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore. Mu itangazo IGIHE ifitiye kopi rigira riti “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”
“Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”. Kwamburwa ubutore kwa Paccy bije nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri yasohoye ifoto yamamaza indirimbo ye, ariko ikaza kuvugwaho cyane benshi bamushinja ko ivuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu buryo bujimije.
Iyo foto yamamaza indirimbo ye yise Ibyatsi. Uko ikoze, yabanje kwandika ‘IBYA’ ubundi ‘TSI’ ayishyira munsi, ku buryo byateye benshi kwibaza impamvu.
Uretse uburyo amagambo yanditse, hariho n’ifoto y’umukobwa imugaragaza ikibuno.
Mu kiganiro na IGIHE, Paccy yavuze ko ibiri kuri iyi foto yamamaza indirimbo byose ari ubugeni no kuyiryoshya bidafite aho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza.
Ngo yabikoze ashaka gutera amatsiko umuntu uzabona iriya foto, ku buryo anyoterwa kumva uko indirimbo izaba imeze.
Paccy asanzwe atungurana ku buryo no mu minsi ishize yifotoje yambaye ubusa yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina nabwo nk’uburyo bwo kwamamaza indirimbo ye.
Amafoto ya Paccy mu bihe bitandukanye
Paccy yari amaze iminsi asohora andi mafoto asa n’ashotorana