KAGAME ASIMBUJE “TUTSI GENOCIDE” UMURYANGO WA OIF & DOSSIER Y’INDEGE IBATEYE UBWOBA

1. Madame Louise Mushikiwabo yagizwe umuyobozi wa OIF asimbura Madame Michealle Jean wo muri Canada.
a.Ibinyamakuru bitandukanye byakomeje gushimangira ko ibyabaye ari coup d’Etat yakozwe muri OIF.
b.Ntabwo byumvikana ukuntu ibihugu byose bishima akazi Madame Michaëlle Jean yakoze ariko akirukanwa kuriya.

2.President Emmanuel Macron arashimangira ko Kagame yamuzaniye Kandidature ya Louise Mushikiwabo.
a.Emmanuel Macron yasobanuye uko byagenze byose, uburyo kagame ariwe wazanye izina rya Mushikiwabo
b.Abanyamakuru bagaragarije Kagame ibintu byose bitubahirijwe kugirango Mushikiwabo ayobore OIF ariko Macron yagiye abica kuruhande.

3.Umugabo witwa Maurice Lévy umwe mu bayobozi bakuru ba Centre Simon Peres à Tel Aviv niwe uri inyuma ya Kandidature ya Mushikiwabo na Kagame
a.Emmanuel Macron yahuye na PM Justin Trudeau amaso ku maso i New York amusaba ko Madame Michealle Jean akuramo Kandidature.
b.Maurice Levy ni umwe mu ba PDG ba Forum ya Davas kuba muri 1995

4.Kagame yakomeje kuvuga ko Ubufaransa budashaka kumvikana nabo nawe.
a.Ubufaransa bugiye gufungura ambasade i kigali.
b.OIF yaba aricyo gisubizo kuruhare rw’abafaransa muri jenoside?

5.James Munyandinda umwe mu batanze ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Président Juvénal Habyarimana aravuga ko abanyarwanda batagomba kwiheba.
a.Munyandinda ni umwe mu batangabuhamya babajijwe n’umucamanza
b.Munyandinda aravuga ko abanyarwanda ubwabo aribo bazashyira Kagame mu butabera.
c.Munyandinda arashimangira ko Kagame ari umwicanyi wo kurwego rwo hejuru.