Abashinze Instagram bagiye guhagarika kuyikorera

Kevin Systrom na Mike Krieger bashinze urubuga nkoranyambaga rukoreshwa mu gusangiza abandi amafoto ruzwi nka Instagram, batangaje ko bagiye guhagarika kurukorera.

Mu 2010 nibwo aba basore bombi bashinze uru rubuga rwahise rutangira gukoreshwa na miliyoni nyinshi z’abantu. Instagram yaje kugurwa na Facebook mu 2012 kuri miliyari imwe y’amadolari.

Nyuma yo kugurwa na Facebook ya Mark Zuckerberg, Instagram yagiye izana utundi dushya turimo gusangiza amashusho, kuganira imbonankubone n’ibindi.

Nubwo uru rubuga rukoreshwa n’abasaga miliyari imwe rugenda rurushaho gutera imbere, Systrom usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Instagram na Krieger ushinzwe ikoranabuhanga, bahisemo gusezera ku mirimo yabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, Systrom yavuze ko bashaka kuba bafashe ikiruhuko, bagatekereza ku tundi dushya bahanga.

Ati “Kubaka ibintu bishya bisaba ko tuba dufashe intambwe isubira inyuma, tukumva neza ibitekerezo dufite ndetse tukabihuza n’ibyo Isi ikeneye. Ibi nibyo duteganya gukora.”

Yakomeje avuga ko batewe amatsiko n’ibyo Instagram na Facebook bizageraho mu myaka iri mbere, mu gihe bavuye ku kuba abayobozi bagahinduka babiri muri miliyari zikoresha izi mbuga.

Zuckerberg yasobanuye ko Systrom na Krieger ari abayobozi badasanzwe, kandi ategerezanyije amatsiko agashya bazahanga nyuma yo kuva muri Instagram.

Ikinyamakuru Bloomberg ariko cyatangaje ko gusezera kw’aba basore bishobora kuba bifitanye isano n’ubwumvikane buke na Zuckerberg ku cyerecyezo Instagram ifite.

Abavugizi ba Facebook na Instagram banze kugira icyo batangaza kuri ibi, bagaragaza ko ibyatangajwe na Systrom bihagije.

Basezeye nyuma y’amezi atandatu gusa Jan Koum wari Umuyobozi wa WhatsApp yaguzwe na Facebook mu 2014 kuri miliyari 19 z’amadolari, nawe asezeye.

Yagiye akurikira Brian Acton wari mu bashinze WhatsApp wahagaritse gukorera uru rubuga mu 2017.

Ni umwe mu bashyigikiye ko abantu bahagarika gukoresha Facebook, nyuma y’uko bimenyekanye ko Cambridge Analytica yabashije kubona no gukoresha amakuru y’abasaga miliyoni 80 batabizi.

Systrom na Krieger bashinze Instagram mu 2010 bagiye guhagarika kuyikorera

angel@igihe.rw