Umunyarwenya Kevin Hart yakoze impanuka ikomeye

Umunyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kevin Hart, yakomereye mu mpanuka y’imodoka yakoze kuri iki cyumweru ahagana saa sita z’amanywa.

CNN dukesha iyi nkuru yanditse ko iyi mpanuka yebereye mu mujyi wa Calabasas muri Leta ya California nk’uko byemejwe n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Polisi yemeje ko Kevin Hart n’uwari umutwaye Jared Black bakomeretse cyane umwe ajyanwa ku bitaro bya Northridge Hospital Medical Center undi ajyanwa kuri Ronald Reagan UCLA Medical Center.

Undi mugore umwe wari uri muri iyi modoka ntabwo yakomeretse bikabije.

Jared Black wari utwaye imodoka ya Kevin Hart yo mu bwoko bwa 1970 Plymouth Barracuda, yaje kunanirwa kuyiyobora ita umuhanda igonga urukuta rw’amabuye.

Polisi yatangaje ko mu byaba byateye impanuka hatarimo ubusinzi kuko ubwo yabaga umushoferi yari muzima.

Iyi modoka yakoze impanuka ni iyo Kevin Hart yari aherutse kugura muri Nyakanga ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 40.


Imodoka ya Kevin Hart yangiritse bikomeye