Paul Okoye usigaye wiyita Rudeboy mu muziki nyuma yo gutandukana n’impanga ye Paul Okoye baririmbanaga muri P-Square, yafashwe n’uburakari ubwo yari abajijwe imvano y’amakimbirane yatumye iri tsinda ryari rikomeye muri Afurika rigera ku ndunduro.
Itsinda rya P-Square ryatangiye mu 1999, rifashwa na Konvict Muzik na Universal Music Group.
Riri mu matsinda akomeye akora umuziki yabayeho muri Nigeria ndetse no muri Afurika muri rusange, kubera umubare w’ibihembo ryagiye ryibikaho ndetse umuziki waryo ukagera ku rwego rwo hejuru ukamenyekana ku Isi yose.
Mu 2016 ryatangiye gututumbano umwuka mubi, Paul Okoye [Rudeboy] na Peter Okoye [Mr. P] buri umwe ahitamo guca inzira ye mu 2017. Ubu buri wese ni umuhanzi ku giti cye.
Kuri uyu wa Gatanu Rudeboy watumiwe i Kigali kuririmba mu itangwa rya AMA Awards, mu kiganiro n’itangazamakuru, hari uwikije ku itandukana rye n’umuvandimwe we n’icyaba cyarateye amakimbirane, anamubaza niba ubu babanye neza.
Rudeboy mu gusubiza asa nk’uwafashwe n’uburakari avuga ko ibyo ari ibibazo by’umuryango bidakwiye kwivangwamo na buri wese.
Ati “Wowe nta bavandimwe ugira? Umuryango wawe wawanga burundu? Wapfa kubibwira buri wese ko mutabanye neza? Biriya ni ibibazo by’umuryango nta n’ubwo njya nifuza ko hari undi ubyinjiramo, gusa sinabanga turasabana bisanzwe.”
Ibi birori Rudeboy araririmbiramo biraba kuri uyu wa Gatandatu i Rusororo mu Intare Conference Arena.
Kwinjira ni 5000 Frw na 15000 Frw mu myanya isanzwe, 25,000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza ya 500, 000 Frw. Amatike ari kugurishirizwa kuri Nakumatt ya UTC na Kagugu.
Ushobora no guhamagara kuri 0788558880 cyangwa ukabandikira kuri e-mail: info@ama.awards.com.
AMA awards igamije guhemba ab’indashyikirwa bitwaye neza muri sinema nyafurika, gusa nta munyarwanda n’umwe uri mu bahatana n’ubwo igiye kubera mu Rwanda. Yatangiye gutangwa kuva mu 2005.
Abategura ibi bihembo babwiye itangazamakuru ko nta munyarwanda wigeze agira ubushake bwo kwiyandikisha.